GISAGARA: Meya Rutaburingoga yahaye umukoro abagize komite z’ibidukikije mu mirenge

Yanditswe na MUNYENGABE Theodomire.

 

Mu gihe akarere ka Gisagara gakomeje guteza imbere gahunda ya ekoturizime,umuyobozi w’akarere Bwana Rutaburingoga Jerome,arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye zihagarariye abaturage bagize komite z’ibidukikije mu birenge yabo kurushaho kubakangurira  kwita ku bidukikije aho batuye kuko inyungu zabyo nabo zizabageraho.

Ibi Meya Rutaburingoga yabigarutseho kuri uyu wa 30 Kamena 2022 mu gikorwa cyo gushyikiriza amagare 106 abafashamyumvire bagize komite z’ibidukikije mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gisagara,ubwo basozaga amahugurwa ajyanye no kurengera ibidukikije.

Asoza aya mahugurwa ,Meya Rutaburingoga  yibukije abayitabiriye gahunda y’akarere ka Gisagara yiswe ‘’Gisagara igendwa’’ abibutsa ko Gisagara izagera ku ntego yo kuba igendwa igihe izaba koko ibereye ijisho. Ati:’’muri iyi gahunda dufite yo guteza imbere ekoturizime/ecotourism-ecoutourisme(ubukerarugendo bushingiye ku muco no kurengera ibidukikije),turasabwa kurengera ibidukikije mu buryo buhamye. Ibi rero bizashoboka igihe dufatanyije twese buri wese abungabunze kadndi akarengera ibidukikije aho ari,akorera,asengera,acururiza,…’’

Akomeza agira ati:’’ibi bikwiye kuba umwihariko kuri mwebwe muri mu nzego z’ubuyobozi,ni mwe musabwa byinshi. Murasabwa kubikora nk’abaturage b’abaturage,mukanabikora nk’abayobozi mutanga urugero rwiza.  Erega mujye mwibuka ko kwita ku bidukikije ari ukugirira neza abandi muturanye,ariko kandi nawe iyo neza ikakugarukira! Uyu munsi urigisha umuturanyi wawe cyangwa uwo uyobora gufata amazi yo ku nzu ye,ni byiza kuri we,ariko kandi nawe bizaba bikurinze kugusenyera cyangwa bikurinde isuri n’imyuzure y’imyaka ufite mu kabande. Uramushishikariza gutera igiti cyiribwa,ejo cyangwa ejo bundi imbuto kizera uzaziryaho uziguze cyangwa anaguhere  ubuntu. Ibyiza dutoza cyangwa dukorera abandi,natwe bitugeraho. Reka  aya magare muhawe,azagaragaze impinduka nziza muri uru rugendo turimo rwo kugira Gisagara itoshye kandi igendwa’’.

Umuyobozi w’umuryango MOUCECORE ufatanya n’akarere ka Gisagara muri gahunda ya ekoturisime, Mgr Dr. Birindabagabo Alexis,yibukije aba bayobozi gushyira imbaraga mu kurandura burundu  imwe mu mico itari myiza ikibangamira ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima irimo uwo gutwika ibiyorero(ibyatsi) kw’abahinzi. Ati’’impinduka zitezwe mu kurengera ibidukikije muri Gisagara ni mwe ba mbere muzabigiramo uruhare,ubu rero,nimumanuke mugende murandure imico ikigaragara ihungabanya ibidukikije nko gutwika ibiyorero,nyabuna ibintu byo gutwika rwose ni mubirandure mu bo mureberera!”.

Bamwe mu bafashamyumvire bahawe inyoroshyarugendo(amagare) baganiriye na HEZA.RW,bavuga ko babavunnye amaguru,akazabafasha kurushaho gukwirakizwa ubutumwa bwo kurengera ibidukikije batavunitse nk’uko mbere byari bimeze.

Musoni Evariste uhagarariye inama y’urubyiruko mu murenge wa Mamba umwe mu bayahawe ati:’’burya umurenge ni ikintu kinini,nk’umurenge wacu ufite utugali dutanu,hari aho rero kujya byasabaga gutega,nkanjye aho ntuye mu kagari ka Kabumbwe,kugera mu kagari ka Muyaga ni 3000frw kuri moto,kuba ntapfaga kugerayo si uko urubyiruko rwaho mpagarariye rudakeneye ubumenyi ku kurengera ibidukikije. Ubu rero, iri gare,rizamfasha kugera henshi hashoboka mbakangurira kurengera ibidukikije”.

Mukandutiye Consilie wo mu kagari ka Gabiro umurenge wa Gishubi uhagarariye abagore muri uwo murenge nawe wahawe igare, avuga ko abagore bagaragara mu bikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’ibidukikije nko guteka n’ibindi.  Avuga ko iri gare abonye rizamufasha kugera kuri benshi muri bagenzi be ababashishikariza kubana neza n’ibidukikije birimo kurondereza ibicanwa bitabira rondereza. Ati’aho twajyaga  hose twagendaga n’amaguru yacu,ubu tuhawe andi maguru mashya,ubu umubyeyi wese  mubo mpagaraririye nzamugeraho mushishikariza kurwanya isuri aca imingoti,atere ibiti,kuko cya giti igihe kizaba cyeze neza ni nacyo azahindukira agasarura agacana aho kwirirwa ajya gutoragura inkwi kure kandi nazo zitaboneka. Tuzanabashishikariza kandi kurushaho kwitabira rondereza,bacane inkwi nke kuko nabyo ni inzira nziza yo kurengera amashyamba’’.

Mukandutiye Consilie,umwe mu bahawe amagare. Arahamya ko babonye inyoroshyangendo mu bukangurambaga bwo kurengera ibidukikije bakomeje gukora.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe nº 008/03 ryo ku wa 26/04/2021 rigenga komite zo kurengera ibidukikije n’abazigize, niryo rigena  abagize komite y’ibidukikije ndetse mu ngingo yaryo ya 2 rikagena n’inshingano rusange z’iyo komite, ivuga ko abagize komite kuri buri rwego bagomba : guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, politiki, ingamba, porogaramu na gahunda z’ibikorwa byerekeranye n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije; gukangurira abaturage kwita ku bidukikije, imihindagurikire y’ibihe no gukoresha neza ubutaka;guharanira ko uwangije ibidukikije akurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ku rwego rw’umurenge iyi komite ikaba igizwe n’abantu icumi.

Izi komite zirasabwa gukora cyane mu gihe mu kwezi kwa Werurwe muri uyu  mwaka wa 2022, akarere ka Gisagara katangije gahunda yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’umuco bwahawe intero igira iti’’Gisagara igendwa’’, aho byitezweho kuzamura agaciro ka site z’ubukerurugendo zigera kuri 6 zatoranyijwe mu karere  zirimo site Save ahatangiriye Misiyoni ya mbere Gatorika mu Rwanda,ibyuzi bya Rwabisemanyi,Umusozi wa Makwaza uzwi mu mateka y’abami,Ikiyaga cya Cyamwakizi,Utwicarabami twa Nyaruteja ndetse n’umusozi wa Nyange uzwi cyane ku bworozi bw’inka kuva mu myaka yo hambere. Iyi gahunda ikaba yitwezeho kuzamura ishoramari mu karere,ndetse n’izamuka ry’abagana akarere,bikongera imirimo ndetse bikanateza imbere abaturage.

Ikiyaga cya Cyamwakizi giherereye mu murenge wa Kansi, kuva muri 2019 cyibasiwe n’isuri ikabije ubu kigiye gukama(Photo:MUNYENGABE Theo).

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ikiyaga cya Cyamwakizi mbere ya 2019(Photo:Marie Claire Joyeuse-KT). 
Urubyiruko ruhagararariye urundi mu mirenge narwo ruri mu bitezweho kwihutisha ubu bukangurambaga 
Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo akarere ka Gisagara katangije gahunda ya ekoturizime yiswe ”Gisagara igendwa”.

13,830 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *